Yesu, ni Wowe musa mbonyemo
Indirimbo ya 123 mu Gushimisha Imana
1. Yesu, ni Wowe musa mbonyemo
Amahoro nifuzaga
Najyaga nyashaka, sinyabone,
Ngasuhuz’ umutim’ iteka
Amasakramentu:
None, ni Yes’ umpaza wenyine:
Nta n’ irindi zina nemera,
Kuk’ ubugingo n’ umunezero
Bibonekera muri We
2. Nifuzag’ uko nakwinezeza,
Ntita ku Mukiza wanjye
Nkimwirengagiza ntamwitaho,
Nukw’amfatish’ urukundo rwe
3. Najyaga njya kw iriba ry’ iyi si,
Mfit’ inyota nyinshi cyane,
Naba ngiye kunyw’ agakam’ ubwo,
Nuko nkayabura, nkiheba
4. Nuzuy ‘ agahinda n’ ubwihebe,
Mbuz’ ibyo niringiraga;
Maz’ amaso yanjy’ arahumuka,
Ndakureba, Yesu, ndanyurwa