Ukunda kujy’ ambabarira
Indirimbo ya 122 mu Gushimisha Imana
1. Ukunda kujy’ ambabarira
N’ Umukiza
Umfasha kujya nesh’ ibibi
N’ Umukiza
Umwami wanjy’ aranyizeza,
Nanjye nkunda kumukorera,
Kukw ashaka kubabarira
Umwegera
2. Nkund’ iyi nzira y’ agakiza
Y’ Umukiza,
Kukw ijy’ intera kunezerwa
Mu Mukiza
Nababazwa n’ iby’ isi cyane,
Mfashwa no kujya mwizigira,
Ngahora mpanz’ amas’ iteka
Umukiza
3. Ndashima rwos’ Uwankijije:
Ni we Yesu
Kand’ azanjyana mu bwami bwe
Kukw ankunze
Nuko nemera gushorerwa
N’ Umwuka Wera w’ Umukiza,
Kukw ari Wo Mufash’ uhamya
Ibya Yesu