Mw’ijuru Imbere Y’Imana
Indirimbo ya 120 mu Gushimisha Imana
1. Mw’ijuru imbere y’Imana
Mfit’umuntu umvugira
N’umukuru w’abatambyi
Kandi yitwa Rukundo
Mpamya y’ukw’ izina ryanjye
Riri ku mutima we.
Ubw’amvugira, nta mwanzi
Wamunyirukanaho.
2. Satan’iy’anyibukije
Gukiranirwa kwanjye,
Ashaka Kunyihebesha,
Njya ntumbira mw’ijuru
Ndebay’umukunzi wanjye
Wabikuyeho rwose
Kera yarampongereye:
Nuko, sinzarimbuka.
3. Uwitek’umucamanza
Ambonyehw’amaraso,
Ntancir’urubanza rubi:
Anyit’ukiranutse.
Yaranshunguye ngo mb’uwe,
Niko kunyishingira.
Kukw’adapfa, singipfuye:
Jye na Yesu tur’umwe.