Tunezerewe k’ Umukiza yaje
Indirimbo ya 12 mu Gushimisha Imana
1. Tunezerewe k’ Umukiza yaje
Yadupfiriye twese, maz’ arazuka.
Amasakramentu:
Turirimbir’ Umukiza ko yadupfiriye!
Haleluya, tunezerwe kuko yazutse!
2. Tunezerewe kw’ ar’ umucyo w’ isi;
Ni we weyuy’ umwijima twahozemo.
3. Tunezerewe kw’ amaraso yeza;
Yaduhay’ agakiza; turacunguwe.
4. Tunezerewe ko twarihiriwe,
Ubw’ Uwera yapfirag’ abanyabyaha.
5. Tunezerewe k’ Umukiz’ ariho;
Ni we Mwana w’ intama watsinz’ urupfu.
6. Tunezerewe kw’ ari mw’ ijur’ ubu;
N’ Umuvugire wacu ku Mana yera.
7. Tunezerewe k’ Umukiza wacu
Azaz’ atujyan’ atugeze mw’ ijuru.