Numvise Yes’ ambwir’ ati
Indirimbo ya 117 mu Gushimisha Imana
1. Numvise Yes’ ambwir’ ati:
Ngwino nkuruhure
Zana ibyo bikuruhije,
Mbikwikorerere!
Musang’ uko nari nd’ uko ,
Ndushye mfite ishavu;
Ambera uburuhukiro,
Amp’ umunezero
2. Numvise Yesu ambwira ati:
Nguherey’ ubuntu
Amaz’ azan’ ubugingo,
Unyw’ uram’ iteka
Njy’ ahw ari, nywa nezerewe
Kuri ayo mazi ye,
Umutima ushira inyota,
Mpabwa ubugingo bwe
3. Numvise Yesu ambwira ati:
Ni jye mucyo w’ isi
Wavukiye mu isi,
Wavukiye mu mwijima,
Ngwin’ umurikirwe
Ndebye kuri Yesu mbona
Kw ari izuba ryanjye
Rizamvira iminsi yose
Y’ ubugingo bwanjye