Kera nari mw isayo
Indirimbo ya 103 mu Gushimisha Imana
1. Kera nari mw isayo
Y’ ibyaha, ngira ngo
Nd’ uw’ Imana, ndi mwiza;
Nyuma, nsanga nibeshya
Amasakramentu:
Imana yanjye
Yarandokoye!
Ubu, ni Yo nsingiza
Kuko yankijije
2. Nuko Yes’ ansangamo,
Mbyigaraguramo,
Ati: Mwan’ unyemere,
Ngutabare, ngukize!
3. Haz’ Umwuka Wer’ ubwo
Mu mutima wanjye,
Mbona ko nacumuye;
Ndihan’ arandokora
4. Mana, ndagushimira
Yuk’ Umwana wawe
Atandetse ngo nzapfa
Nkiri mu byaha byanjye
5. Reka njye nkuyoboka;
Nta wundi nifuza
Noneh’ unyiharire;
Mwami Yes’ untegeke
6. Nahatswe na Satani;
Nta cyiza yampaye;
Amp’ urupfu rw’ iteka;
Ni kw ahemb’ ingabo ze
7. Ariko, Mucunguzi,
Wowe wangabiye
Ubugingo ku buntu,
Buva ku Musaraba