Nabony’ uburuhukiro
Indirimbo ya 101 mu Gushimisha Imana
1. Nabony’ uburuhukiro
Muri Kristo Yesu
Ni We musa nihishemo;
Nta handi nizeye
Amasakramentu:
Nta wundi wese nizera;
Nta kindi nireguza,
Keretse Yesu wabambwe,
Ari jyew’ azize
2. Mpagijwe n’ agakiza ke,
Nta bwoba ngifite;
Yansanze, nd’ umunyabyaha;
Maz’ aranyakira
3. Kand’ iyo ndway’ aramvura,
Nkaba muzima pe;
Njya mpeshwa n’ amaraso ye
Ubugingo bushya
4. Mpumurijwe n’ ljambo rye,
N’ Ijambo ry’ Imana;
Nkijijwe kubw’ izina rye,
Singishidikanya