Ur’ Uwer’ Uwera, Mwami Mana yacu
Indirimbo ya 1 mu Gushimisha Imana
1. Ur’ Uwer’ Uwera, Mwami Mana yacu,
Kare mugitondo tukuririmbire:
Ur’ umunyambarag’ ur’ umunyebambe;
Ur’ ubutat’ uri n’ Iman’ imwe
2. Ur’ Uwer’ Uwera; dor’ abera bose,
Baguhimbazanya n’ abamalayika,
Tukuramye, Mwami, wahozeho kera,
Kand’ uriho, kand’ uzahoraho
3. Ur’ Uwer’ Uwera, kand’ ubwiza bwawe
Burut’ uko bwarebwa n’ abacumuye,
Ni wowe wenyine wer’ urusha bose
Ubuntu no gutungana kose
4. Ur’ Uwer’ Uwera, Mwami Mana yacu,
Ibyaremwe byose biragusingiza:
Ur’ umunyambarag’ ur’ umunyebambe;
Ingoma yawe ntizahanguka