Nshatse kugukurikira Buri munsi, Mwami Yesu
Indirimbo ya 99 mu Gakiza
1. Nshatse kugukurikira Buri munsi, Mwami Yesu.
Mu gihe cy’ umunezero Ndetse no mu mubabaro.
Ubwo watubanjirije tuje tugukurikiye.
Tuzi rwose k’ uri hafi yo kutugeza mw ijuru.
2. Sinahora mbaririza Urugendo rwawe Yesu,
Cyangwa se ngo nshidikanye Kugukurikira, Yesu.
Umurimo wanjye n’ uwo Kugukurikira Yesu,
No gukomez’ iyo nzira nk’ uko wayimenyesheje.
3. Mu gihe hagiz’ icyaza Kikantesh’ inzira yawe,
Cyangwa kikandemerera Mur’ urwo rugendo mfite,
Uzaz’ uc’ uwo mugozi Uzab’ umbeshy’ umutima.
Nezezwa no kubohorwa Nkabon’ uko ngukorera.
4. Urandinde, Mwami Yesu, Ntunganiriz’ imigambi.
Niba naniw’ urugendo Uzanyibuts’ urukundo
Uti Ngwino, mwana wanjye, Hasigay’ umwanya muto,
Kuk’ uzahozw’ ibyo byose Ugez’ iwanjye mw ijuru.