Ifeza n’ izahabu nta bwo zibasha
Indirimbo ya 97 mu Gakiza
1. Ifeza n’ izahabu nta bwo zibasha
Gukiz’ umutim’ ubabajwe n’ ibyaha,
Nyamar’ amaraso ya Yesu Mukiza
Yashoboye kunkura mu byaha byose.
Amasakramentu:
Narakijijwe, si kubw’ imari,
Kubw’ ubuntu narakijijwe.
Yanyishyuriye ya myenda yose
Yamviriy’ amaraso ye.
2. Ifeza n’ izahabu nta bwo zibasha
Kundihirir’ imyenda yanjye y’ ibyaha,
Nyamar’ amaraso ya Yesu Mukiza
Yanyogej’ ibyaha mbon’ agakiza ke.
3. Ifeza n’ izahabu nta bwo zibasha
Gukingur’ urugi rugeza ku Mana.
Nyamar’ amaraso ni yo yanshoboje
Kugera ku buntu bw’ Iman’ ihoraho.
4. Ifeza n’ izahabu nta bwo zibasha
Kungeza ku Mana niba nkor’ ibyaha,
Nyamar’ amaraso ni yo nacungujwe,
Ni yo kimenyetso kigeza mw ijuru.