Ndashaka kuririmbira Yesu
Indirimbo ya 95 mu Gakiza
1. Ndashaka kuririmbira Yesu,
Yaj’ ar’ Umwami w’ igikundiro.
Yarababajwe ndetse no gupfa,
Kugira ngw ambature mu byaha.
Amasakramentu:
Nzahora ndirimbira
Yesu Kubw’ urukundo yangiriye,
Yanyishyuriy’ imyenda yose,
Yarambohoye muri byose.
2. Nd’ uwo guhamy’ iby’ urwo rukundo
Rwabonetse mu Mukiza wanjye,
Cyane cyan’ uko yaj’ akankiza
Kandi nar’ uwo kurimbuka.
3. Ndashimir’ uwo Mukiza wanjye,
Kubw’ ububasha bwe butangaje.
Kandi niw’ unshyiramw imbaraga
Zo kunesh’ umwanzi Satani.
4. Ndashaka rwose kuririmbira
Uwo Mwami wanjye, Yesu Kristo.
Koko n’ ukuri yarankijije.
Nzahora mpirw’ iminsi yose.