Nezerwa, mutima wanjye, Kuko warons’ agakiza
Indirimbo ya 94 mu Gakiza
1. Nezerwa, mutima wanjye,
Kuko warons’ agakiza.
/: Namaze kubabarirwa
Nd’ uwa Yesu na we n’ uwanjye. :/
2. Yankijije mu mutima
N’ umuganga mwiza cyane.
/: Kandi mu Mwuka we Wera
Nihw abatiriz’ abantu be. :/
3. Nzi ko nanditswe mw ijuru
Kubw’ Umwami wanjye Yesu.
/: Nd’ ubutunzi bw’ Umukiza,
Nzahora nd’ uw’ iteka ryose. :/
4. None mu mutima wanjye
Ndaririmb’ Imana Data.
/: Buri munsi ni we nshuti
Yo kunezeza muri byose. :/
5. Yankuyehw ibyaha byose
Nanjye sinzabisubira.
/: Kandi Yes’ aracyakiza
Abamusanga buri gihe. :/
6. Indirimbo zimushima
Zikwiriye kuba nyinshi.
/: Mu mutima wanjye naho
Hati: hashimw’ Iman’ iteka!: /