Nezerwa, mutima wanjye, Kuko warons’ agakiza
Indirimbo ya 94 mu Gakiza
1. Nezerwa, mutima wanjye, Kuko warons’ agakiza.
/: Namaze kubabarirwa Nd’ uwa Yesu na we n’ uwanjye. :/
2. Yankijije mu mutima N’ umuganga mwiza cyane.
/: Kandi mu Mwuka we Wera Nihw abatiriz’ abantu be. :/
3. Nzi ko nanditswe mw ijuru Kubw’ Umwami wanjye Yesu.
/: Nd’ ubutunzi bw’ Umukiza, Nzahora nd’ uw’ iteka ryose. :/
4. None mu mutima wanjye Ndaririmb’ Imana Data.
/: Buri munsi ni we nshuti Yo kunezeza muri byose. :/
5. Yankuyehw ibyaha byose Nanjye sinzabisubira.
/: Kandi Yes’ aracyakiza Abamusanga buri gihe. :/
6. Indirimbo zimushima Zikwiriye kuba nyinshi.
/: Mu mutima wanjye naho Hati: hashimw’ Iman’ iteka!: /