Yesu Mukiza, ni we wanshunguye kera, Yanyitangiriye ku giti
Indirimbo ya 93 mu Gakiza
1. Yesu Mukiza, ni we wanshunguye kera, Yanyitangiriye ku giti.
Yikorey’ ibyaha byanjye ndetse n’ ibyawe,
Atwoz’ atyo mu maraso ye.
Amasakramentu:
Nzi kw ibyaha byabambwe Ku musaraba,
Yes’ ubwo yitangago kera Yanzwe n’ abantu benshi.
Arasuzugurwa Ni ko yatwujuje n’ Imana.
2. Yes’ afit’ urukundo rutangaje rwose
Rwatumy’ anyeza mu mutima.
Yesu Mukiza ni we wambatuye rwose
Ubwo yabambwaga ku giti.
3. Niyemeje kugundir’ Umukiza wanjye
kuko yemeye kumpfir’ atyo.
Ndagushimira Yesu kuko wankunz’ utyo,
Nzahora ngushima, Mukiza.