Mw ijuru ni heza cyane Kuko hatabamo ibyaha
Indirimbo ya 92 mu Gakiza
1. Mw ijuru ni heza cyane Kuko hatabamo ibyaha,
N’ ukuri ni heza cyane Ni Yesu wahateguye.
Amasakramentu:
Dushimire Yesu Kristo, Kuko yaduteguriye
Ibyicaro byiza cyane Mw ijuru ku Mana Data.
2. Mw ijuru ni heza cyane Nta musinz’ uzahagera.
N’ ukuri ni heza cyane Nta mujur’ uzahagera.
3. Mw ijuru ni heza cyane Nta muroz’ uzahagera.
N’ ukuri ni heza cyane Nta mwicany’ uzahagera.
4. Mw ijuru ni heza cyane Ntihazajy’ abahehesi.
N’ ukuri ni heza cyane, Nta mugom’ uzahagera.
5. Mw ijuru ni heza cyane. Hagenew' abakijijwe.
N’ ukuri ni heza cyane Kandi hazicar’ abera.