Namaze kumeny’ ibyiza byinshi
Indirimbo ya 91 mu Gakiza
1. Namaze kumeny’ ibyiza byinshi
Yesu yakoraga mu gihe yagenderaga mur’ iyi si.
Aho yageraga hose ni ko yajyag’ abafasha
Nejejwe no kuririmba Yuko Yes’ adahinduka.
Amasakramentu:
Yesu Krist’ uko yar’ ari ni kw ahor’ iminsi yose.
Arashak’ abazimiye ndets’ akiza n ‘ abagome
Uwo Mukiza ntahinduka.
2. Kandi hariho n’ impumyi Yitwa ga Barutimayo.
Imaze kumenya ko Yes’ ari hafi
Yinginga Yesu yizeye, nukw ikizwa kubw’ ubuntu.
Nejejwe no kuririmba yuko Yes’ adahinduka.
3. Yes’ ahamagar’ abanyabyaha ndetse n’ abarwayi
Bos’ abahamagarira kubakiza
Naw’ ukore ku nshunda ze Urahabw’ imbaraga nshya.
Ugire nka wa mugore Kuko Yes’ adahinduka.
4. Namaze kumenya yuko Yasabirag’ abanzi be.
Cyane cyan’ ubwo yari ku musaraba
N’ ukuri yarababajwe Ubwo yambikwag’ amahwa.
Nejejwe no kuririmba yuko Yes’ adahinduka.