Mfit’ Umukiza mwiza cyane
Indirimbo ya 9 mu Gakiza
1. Mfit’ Umukiza mwiza cyane,
Kuko yazanywe no kunkiza.
Yatanz’ ubugingo bwe bwose,
Ngw apfir’ abari mw isi bose.
Amasakramentu:
Yabambiwe ku musaraba,
Yabambiwe ku musaraba.
Yabambiwe kubw’ ibyaha nakoze,
Yabambiwe ku musaraba.
2. Yasiz’ ubwiza bwe mw ijuru,
Aza mur’ iyi si turimo.
Yababajwe kubera jyewe,
Kand’ anyugururir’ ijuru.
3. Yateranij’ ibyaha byanjye,
Ndetse n’ imibabaro yanjye.
Byose ni ko ya byikoreye,
Ngw ankize kand’ amp’ amahoro.
4. Yesu yasubiye mw ijuru,
Kuko yar’ aneshej’ urupfu.
Arikw azagaruka vuba,
Gutwar’ abamwizeye bose.