Hazabahw igihe cy’ imperuka
Indirimbo ya 88 mu Gakiza
1. Hazabahw igihe cy’ imperuka
Urubanza rucibwe na Yesu.
Azarucir’ abaremwe bose
Kuko bazaba bar’ imbere ye.
Nibw’ azaherakw abarobanura
Nk’ umwungeri mu ntama n’ ihene:
Intama niz’ azashyir’ iburyo bwe,
Ibumos’ azaha shyir’ ihene.
2. Maze Yes’ azabwir’ ab’ iburyo ati:
Nimuz' mwahaw' umugisha.
Dor’ ubwami mwahamagariwe.
Uhereye ku kuremwa kw’ isi.
Uwo muns’ azabashimira cyane.
Bazarabagirana nk’ izuba.
Azabamurikir’ Imana Data.
Hazabah’ umunezero mwinshi.
3. Azabwira abo b’ ibury’ ati:
Nari nshonje muramfungurira.
Mwaranshumbikiye nd’ umushyitsi.
Mwaranyambitse nambay’ ubusa.
Na bo bati: Ryari war’ umushyitsi,
Cyangwa ryari twakubony’ ushonje,
Ryari twakubonye wambay’ ubusa.
Tugukorer’ ibyo byos’ uvuze?
4. Azabwira ab’ ibumoso bwe ati:
Muv’ aho ndi mwabivume,
Nimugende mujye mu muriro
Wa Satani hamwe n’ ingabo ze.
Ntimwamfunguriy’ ubwo nari nshonje.
Mfit’ inyota ntimwampay’ amazi.
Nar’ umushyitsi ntimwanshumbikira
Ntimwansuye ubwo nari ndwaye.
5. Nuko bazabwir’ Umwami Yesu bati:
Ryari twakubony’ ushonje?
Ryari twakubony’ ufit’ inyota?
Ryari twakubony’ ur’ umushyitsi?
Ryari twakubony’ urwaye, Mukiza?
Ryari twakubonyehw ibyo byose?
Ibyo byos’ uvuze ntitwabibonye
Ngo tubure kukwerek’ ineza.
6. Nuko Yes’ azabwir’ ab’ iburyo,
Ndets’ abwire n’ ab’ ibumoso bwe ati:
Byose mwakorey’ abato
Burya nijye mwabikoreraga.
Bose bazibuka ibyo bakoraga.
Hazarira abo b’ ibumoso.
Ab’ iburyo bazajyanwa mw ijuru
Bazahora banezerw’ iteka.