Umugisha w’ Imana ni wo nkeneye rwose
Indirimbo ya 87 mu Gakiza
1. Umugisha w’ Imana ni wo nkeneye rwose
Ndashaka kubatizwa muri wa Mwuka Wera.
Nejejwe mu mutima n’ amasezerano ye
Yaransezeranije kump’ uwo Mwuka Wera.
Amasakramentu:
Umugish’ atanga, umugish’ atanga,
Uva mu buntu bwe ni nk’ amazi menshi.
Arawunyuzuz’ ubu, abasha no kunkiza,
Niyubahwe rwose n’ Umukiza wanjye.
2. Itorero ry’ Imana n’ iryo guhabw’ imvura,
Isoko y’ umugisha dor’ iradudubiza.
Twishimir’ ubugingo
Twahawe n’ Ihoraho
Haleluya, dushime, dushimir’ Umukiza!
3. Ibicu by’ agakiza bitugezeho rwose.
Utwuzurize Man’ imitima yacu twese.
Abera bawe bose bahore bezwa nawe.
Haleluya, dushime, dushimir’ Umukiza!
4. Ibicu by’ agakiza bitugezeho rwose
Turagusaba, Mana, ubyohereze mw isi.
Ibihumbi by’ abantu bihabw’ ako gakiza.
Haleluya, dushime, dushimir’ Umukiza!