Uduh’ Umwuka wawe, Mana Yera
Indirimbo ya 86 mu Gakiza
1. Uduh’ Umwuka wawe, Mana Yera,
Nk’ uko wawohererej’ abakera
/: Ucan’ umuriro wawe muri twe
Ntidukomeze kub’ abazuyazi.: /
2. Uduh’ Umwuka wawe, Mana Yera,
Nk’ uko wabigenje kuri wa munsi
/: Intumwa Peter’ ubwo yigishaga,
Yigishiriza mu nzu ya Kornelio. :/
3. Uduh’ Umwuka wawe, Mana Yera,
Uduhe Pentekote yacu none!
/: Abanyabyah’ ibihumbi bakizwe
Ijambo ryawe ribashe kogera. :/
4. Uduh’ Umwuka wawe, Mana Yera,
Uturamburir’ amaboko yawe.
/: Ukor’ ibitangaza byawe, Mana,
Ndets’ abarwayinabo ubakize. :/
5. Abasinziriy’ urabakangure
Cyane cyan’ abarushye mu rugendo.
/: Mwami, dusange nko kuri wa munsi
Ubwo wuzuzag’ abigishwa bawe. :/