Urukundo rw’ Umukiza
Indirimbo ya 85 mu Gakiza
1. Urukundo rw’ Umukiza
Ni nk’ amazi menshi cyane.
Ameze nk’ isoko nziza
Idudubiza muri we.
Amasakramentu:
Yesu ni we wuguruye
Rwa rurembo rwo mw ijuru,
Kugira ngo ndwinjiremo
Kubw’ ubuntu bwinsh’ agira.
2. Nababay’ iminsi myinshi,
Nasaga n’ inyon’ ihigwa.
Natakiy’ Umwami Yesu
Na we ntiyanyirukanye.
3. Mwiyumvir’ igitangaza,
Yanyogej’ ibyaha byose,
Kuber’ ubwo bunt’ agira
Ndirimban’ umunezero.
4. Mu gitondo cy’ agakiza
Nzagera mur’ iryo rembo.
Kuber’ urukund’ afite
Nzinjira mur’ uwo murwa.