Mbes’ aho wamenye rya zina ryiza
Indirimbo ya 84 mu Gakiza
1. Mbes’ aho wamenye rya zina ryiza
Ry’ Umukiza wacu Yesu?
Riraririmbwa mur’ iyi si yose,
Rivugwa mu bantu bose.
Amasakramentu:
Yesu ni we zina rihebuje,
Rirut’ ayandi yose mw isi.
Rifit’ imbaraga zo kudufasha,
Ridukiz’ ibyaha byose.
2. Ni ryo rihoz’ umutim’ ubabaye
Riratunezeza rwose.
Mu mubabaro no mu byago byinshi
Ribasha no kuturinda.
3. Ndetse no mu mwijima mur’ iyi si
Rimurika nk’ inyenyeri.
Rimp’ amahoro, rimpa n’ ubutwari
Ndetse no kugeza gupfa.
4. Amazina yos’ aribagirana
Kerets’ izina rya Yesu.
Rizahora rimurika mw ijuru.
Yesu ni we zina ryiza.