Amaraso yawe, Mukiza
Indirimbo ya 83 mu Gakiza
1. Amaraso yawe, Mukiza,
Ni yo yoz’ ibyaha twakoze.
Yaviriye ku musaraba
Ubwo wapfaga Mwami Yesu,
Nar’ uwo gucirwahw iteka
Kuko ntari mbashije kwizera.
Mwami nyogesh’ ayo maraso,
Kugira ngo ntunganir’ Imana.
Amasakramentu:
Nye. . . za nk’ urubura.
Nye. . . za nk’ urubura.
Nyogesh’ amaraso wavuye
Kugira ngo ntunganir’ Imana.
2. Yes’ ubwo wambikwag’ amahwa,
Bakujyana ku musaraba.
Wihanganiy’ imibabaro
Ubwo wakubitwag’ inguma.
Iryo riba ni ryo nkeneye,
Ni ryo gusa ribasha kunyeza.
Mwami nyogesh’ ayo maraso
Kugira ngo ntunganir’ Imana.
3. Nta bwo ngutunganiye, Mwami,
Mfit’ intege nke mu mutima.
Ndakubona nt’ ese Mukiza
Nanjye ngo mbabarirw’ ibyaha?
Ku musaraba wawe Yesu,
Nizeye kw ari ho na kirira,
Mwami nyogesh’ ayo maraso
Kugira ngo ntunganir’ Imana.
4. Mwami, ndaje mbe hafi yawe
Kugira ng’ ujy’ uhor’ undinda.
Umbohore buri mugozi,
Untunganiriz’ umutima.
Neger’ umusaraba wawe,
Mpore muri wo kugeza gupfa
Mwami nyogesh’ ayo maraso
Kugira ngo ntunganir’ Imana.