Tuzajyanwa kuri wa munsi
Indirimbo ya 82 mu Gakiza
1. Tuzajyanwa kuri wa munsi
Ubw’ impand’ izab’ ivuze.
Tuzateranir’ imbere ye,
Dushimir’ Umwami Yesu.
Hazamanuka ba marayika
Bazaza kurimbur’ abantu,
Abanze kwakir’ Umukiza,
Bakamurutish’ iby’ iyi si.
Amasakramentu:
Hazabaho kurira gusa
Ndetse no guhekeny’ amenyo.
Igihe cyo kwizera Yesu
Kizaba gishize rwose!
2. Abafit’ abagore benshi
Icyo gihe bazahanwa,
Abarozi n’ abashikisha
Ndetse n’ abapfumu bose,
Bazakorwa n’ isoni rwose
Imbere y’ Umukiza Yesu.
Bazashak’ aho bahungira
Nyamara ntibazahabona.
3. Abatunz’ iby’ iyi si gusa
Bazashyirwa mu rubanza.
Ubutunzi bwabo bw’ iyi si
Buzahinduk’ umurama.
Nta cyo bazabasha kubona
Cyabakiz’ ibyaha bakoze.
Bazafatwa kur’ uwo munsi
Batabwe muri wa muriro.
4. Natwe Bakristo ba Mesia
Nta teka tuzacirwaho
Tuzaba tujyanywe mw ijuru,
Tuzasangira na Yesu
Azatwambik’ imyenda yera
N’ ingofero nziza cyane
Inkota z’ abamarayika
Zizirukan’ abanyabyaha