Nkunda kumv’ amakuru y’ umurwa
Indirimbo ya 81 mu Gakiza
1. Nkunda kumv’ amakuru y’ umurwa
Uri kur’ ahateger’ ibyago,
Kand’ umucyo n’ Umwana w’ intama
Umuns’ umwe nzawinjiramo.
Haleluya, ni ko mvuz’ impundu!
Haleluya, nzinjira mu murwa!
Haleluya, ndi hafi kujyamo.
Umuns’ umwe nzawinjiramo.
2. Nta marir’ aba mur’ uwo murwa,
Nta muruh’ ubayo n’ intambara.
Nta n’ indwar’ ishobora kubayo.
Umuns’ umwe nzawinjiramo.
Haleluya, nuzuy’ ibyishimo.
Haleluya, nzinjira mu murwa.
Haleluya, ndi hafi kujyayo.
Umuns’ umwe nzawinjiramo.
3. Abazajya mur’ icyo gihugu
Bazaba bambay’ imyenda yera.
Babikiw’ ikamba ry’ izahabu.
Umuns’ umwe nzakigeramo.
Haleluya, nta gushidikanya.
Mw ijuru hariy’ umunezero.
Nta bw’ umubabar’ uba mw ijuru.
Niringiye kuzinjiramo!