Nifuza kuzagera muri wa murwa, Wo mw ijuru mwiza cyane
Indirimbo ya 80 mu Gakiza
1. Nifuza kuzagera muri wa murwa,
Wo mw ijuru mwiza cyane
Ariko se ko ntaz’ inzir’ ingezayo,
Ni nd’ ubasha kuyinyereka.
/: Ngwino vuba, ngwino vuba!
Umukiz’ arakwerek’ inzira. :/
2. Ubwo najyaga ngendagend’ uko nshaka
Nih’ umucyo wantunguye.
Uwo mucyo waramurikaga cyane
Uturuka ku musaraba.
/: Natunguwe n’ uwo mucyo,
Uwo mucyo wangezemo rwose.: /
3. Kand’ ijwi ryaturutse mur’ uwo mucyo,
Riti: Niwambur’ inkweto
Kuko han’ ugeze hahinduts’ ahera
Kand’ Imana nay’ ar’ iyera
/: None nsigaye nyoborwa
Neza rwose n’ iyo Mana yera.: /
4. Habab’ umunezero mwinshi mw ijuru
Umunyabyaha yihannye
None Yesu naw’ aragutegereje
Kugira ngo wezwe mw iriba
/: Ngwino wezwe, ngwino wezwe,
Amaraso y’ arakweza rwose.: /
5. Kandi mumenye ko azagaruka vuba.
Azab’ aje nk’ umujura
Nyir’ inz’ iy’ ameny’ igih’ umujur’ aza
Yaba maso kugez’ ubw’ atibwa
/: Mube maso, mube maso,
Kuko mutaz’ umunsi n’ igihe.: /
6. Kandi mumenye ko ngiye kuza vuba
Nzaba nzanywe no guhemba
Ibikwiranye n’ umurimo w’ umuntu
Nimukomez’ icyo mwahawe.
/: Kor’ ibyiza, kugira ngo
Uzahembw’ ibikwiranye na byo.: /
7. Najyanywe no kubategurir’ ahanyu,
Kugira ngo muzabeho.
Hariy’ ibyicaro byinshi kandi byiza
Mukwiriye kuzabyicaramo.
/: Nimusenge cyane cyane
Kugira ngo mutazaburayo.: /