Nifuza kuzagera muri wa murwa, Wo mw ijuru mwiza cyane
Indirimbo ya 80 mu Gakiza
1. Nifuza kuzagera muri wa murwa, Wo mw ijuru mwiza cyane
Ariko se ko ntaz’ inzir’ ingezayo, Ni nd’ ubasha kuyinyereka.
/: Ngwino vuba, ngwino vuba! Umukiz’ arakwerek’ inzira. :/
2. Ubwo najyaga ngendagend’ uko nshaka Nih’ umucyo wantunguye.
Uwo mucyo waramurikaga cyane Uturuka ku musaraba.
/: Natunguwe n’ uwo mucyo, Uwo mucyo wangezemo rwose.: /
3. Kand’ ijwi ryaturutse mur’ uwo mucyo, Riti: Niwambur’ inkweto
Kuko han’ ugeze hahinduts’ ahera Kand’ Imana nay’ ar’ iyera
/: None nsigaye nyoborwa Neza rwose n’ iyo Mana yera.: /
4. Habab’ umunezero mwinshi mw ijuru Umunyabyaha yihannye
None Yesu naw’ aragutegereje Kugira ngo wezwe mw iriba
/: Ngwino wezwe, ngwino wezwe, Amaraso y’ arakweza rwose.: /
5. Kandi mumenye ko azagaruka vuba. Azab’ aje nk’ umujura
Nyir’ inz’ iy’ ameny’ igih’ umujur’ aza Yaba maso kugez’ ubw’ atibwa
/: Mube maso, mube maso, Kuko mutaz’ umunsi n’ igihe.: /
6. Kandi mumenye ko ngiye kuza vuba
Nzaba nzanywe no guhemba Ibikwiranye n’ umurimo w’ umuntu
/: Nimukomez’ icyo mwahawe. Kor’ ibyiza, kugira ngo Uzahembw’ ibikwiranye na byo.: /
7. Najyanywe no kubategurir’ ahanyu, Kugira ngo muzabeho.
Hariy’ ibyicaro byinshi kandi byiza Mukwiriye kuzabyicaramo.
/: Nimusenge cyane cyane Kugira ngo mutazaburayo.: /