Murebe urukundo rukomeye cyane
Indirimbo ya 77 mu Gakiza
1. Murebe urukundo rukomeye cyane
Twahawe n’Imana ihoraho,
Twahinduw’abana b’Iman’ Ihoraho.
Dukwiye kubana amahoro.
Amasakramentu:
Tuzanezerwa cyane mw’ijuru
Tuzaririmbana n’abera.
Tuzambikw’ikuzo
Mur’urwo rukundo.
Nta marir’azaba mw’ijuru.
2. Utugirir’ubuntu
Man’Ihoraho
Mu rugendo rwacu dufite.
Utwoherereze umugisha Mukiza,
Tubashe kukumenya Mana.
3. Sinshaka gukorera abami babiri,
Niko gukund’isi n’ijuru.
Harih’abakunda ubutunzi bwo mw’isi
Bakaburutisha ubw’ijuru.
4. Harihw’abahamya b’urupfu rwa Yesu,
Nibo barungurutse mu mva Yesu
Ubwo yamaraga kuzuka mu mva
Hanyuma yagiye mw’ijuru
5. No mu gihe tugendera mur’iyi si,
Tuyibonamo ibidushuka.
Ariko dukwiye kunesha ibyo byose
Kuko arikw’Imana ibishaka!