Yemwe mwa bushyo bw’ Imana
Indirimbo ya 76 mu Gakiza
1. Yemwe mwa bushyo bw’ Imana
Mwihangan’ ibihe bito.
Muri wa murw’ uhoraho
Muzabonay’ Ibyishimo.
/: Hasigay’ igihe gito,
Intambar’ ikazashira. :/
2. Ntukarogwe mur’ iyi si
Ntukarek’ Imana yawe.
Mu makuba no mu byago
Kurikir’ Umwami Yesu.
/: Buri munsi, buri munsi
Aguha kunesha byose. :/
3. N’ unanirwa mu rugendo
Inzir’ imaze kuramba.
No mu makuba y’ iyi si
Iman’ izakuruhura.
/: Hazabah’ umunezero
Wo kunezez’ umugenzi. :/
4. Ni twizera tuzabona
Cya gihugu cyo mw ijuru.
Kand’ iyo n’ inkuru nziza
Nta bizatugerageza.
/: Turi hafi, turi hafi
Yo guhurira mw ijuru. :/
5. Ni dutumirwa n’ urupfu
Tuzimukan’ ibyishimo.
Ibyo twiringiye byose
Tuzabibona mw ijuru.
/: Hazab’ amahoro menshi
N’ umunezer’ uhoraho. :/