Nshut’ iby’ ushidikanyamo
Indirimbo ya 73 mu Gakiza
1. Nshut’ iby’ ushidikanyamo
Ubishyir’ Umwami Yesu.
Uwizer’ Umwami Yesu
Nta bw’ azakorwa n’ isoni.
Amasakramentu:
Ndakwizeye, ndakwizeye,
Ndakwizeye, Mwami Yesu.
Ndakwizeye, ndakwizeye,
Nizey’ iryo jambo ryawe.
2. Wihan’ ibyo byaha byawe,
Wezwe no mu maraso ye.
Kand’ arakwambik’ ukuri
Kugez’ ubw’ azakujyana.
3. Imiruho yawe yose,
Uyerek’ Umwami Yesu.
Naho waca mu gicucu
Nta bwo Yesu yakureka.
4. Kand’ umunezero wawe
Umenyekane kwa Yesu.
Ni we Mwami muri byose
Niw’ uzaguh’ umugisha.
5. Wiyegurir’ Umukiza,
Muh’ ubwenge n’ umutima,
Kukw ashaka gutunganya
Ubugingo bwawe bwose.