Muri Betesida marayik’ agezemo
Indirimbo ya 71 mu Gakiza
1. Muri Betesida marayik’ agezemo
Umukiza na w’ arahari.
Niwinjire mu mazi yihinduriza,
Betesid’ iri hano none!
Amasakramentu:
Agakiza kacu, agakiza kacu.
Kateguwe na Yesu Kristo.
Niwinjire mu mazi yihinduriza.
Betesid’ iri hano none.
2. Niwumv’ ijwi rya marayik’ ugezemo,
Risab’ unyunyutse kwizera!
Urakizwa na Yesu Mukiza mwiza,
Urakira ndetse no kwezwa.
3. Ubw’ udashoboye gukora ku nshunda
Umukiza ntakuyobewe.
Ijambo ry’ Imana ni ryo rigukiza,
Haguruk’ ubashe kugenda.
4. Betesida ni nk’ amaraso ya Yesu,
Marayika n’ Ijambo n’ Umwuka.
Injira mu ruzi ruv’ i Gologota,
Uhabw’ agakiza k’ Imana.