Reka gutiny’ ibizakubaho Iman’ izakurinda
Indirimbo ya 70 mu Gakiza
1. Reka gutiny’ ibizakubaho Iman’ izakurinda! Reb’ ubushake bw’ Imana gusa Iman’ irakurinda.
Amasakramentu:
Iman’ irakurinda Iminsi yose mu nzir' ucamo. Iraguhaz' amahoro, Iman' irakurinda.
2. Nubw’ uwo mutwar’ uremereye, Iman' irakurinda. N' ibyago biri mu nzir' ucamo, Iman' irakurinda.
3. Iman’ imeny’ ubukene bwawe, Iman’ irakurinda Uyimenyesh’ ibikubabaje, Iman’ irakurinda.
4. Kand' ubw' uzaca mu bikomeye, Iman' izakurinda. Komez' ubane n' Imana gusa, Iman'irakurinda.