Igihugu cyiza kiradutegereje mw ijuru
Indirimbo ya 69 mu Gakiza
1. Igihugu cyiza kiradutegereje mw ijuru,
Kizicarwamo n’ abatowe na Yesu.
Kand’ iminsi turimo nayo nikw ihita ningoga
Uwihangany’ azaragw’ icyo gihugu.
Amasakramentu:
Dor’ ubwami bw’ Imana buregereje!
Dor’ ubwami bw’ Imana buregereje!
Mutima wanjye ba maso,
Utungan’ iminsi yose,
Dor’ ubwami bw’ Imana buregereje!
2. Twizeye rwose kuzabon’ icyo gihug’ uko kiri,
Dutegereje gus’ uwaducunguye.
Ibimenyetso bitwereka kw agiye kugaruka,
Bitwereka ko wa munsi wegereje.
3. Kand’ ibyanditswe na byo bivuga ko Yes’ aza vuba.
Kand’ ubw’ azagaragarira mu bicu.
Haleluya, haleluya.
Azaboha wa mugome.
Umwe wagerageje kuturimbura.
4. Kand’ abantu benshi barananiwe kutegereza,
Ubakanguze vuba bya bimenyetso.
Kukw ijambo ry’ Imana
Rishaka gusohora vuba.
N’ ukuri tubona ko Yes’ aza vuba.