Nta bwo nkwiye kujya niganyira
Indirimbo ya 68 mu Gakiza
1. Nta bwo nkwiye kujya niganyira,
Nibaz’ ukw ejo nzaba merewe.
Nzajya nibuka yukw Ihoraho
Imeny’ ibyo byos’ uko bingana.
Ifit’ umutima w’ urukundo
Kukw ijy’ intungish’ ibinkwiriye.
Umunezero n’ umubabaro
Byos’ abi nzaniramw amahoro.
2. Amba hafi ndetse buri munsi,
Kand’ angerer’ ubuntu bukwiye.
Ajy’ anyikorerer’ imitwaro
Ni we Data kandi ni we Mana!
Nguk’ ukw ajy’ antunga buri munsi,
Ajy’ andamira mur’ ibyo byose.
Buri muns’ azajy’ amp’ imbaraga
Iryo n’ isezerano yampaye.
3. Mana yanjye, komez’ ujy’ umfasba
Ngutaramire ntez’ icy’ umbwira
Mpore nizey’ ijambo wambwiye
Sinkabure ku mbaraga zawe.
No mu bikomeye birih’ ubu
Undamburir’ amaboko yawe
Ump’imbaraga ku buntu bwawe
Kugez’ igih’ uzaza kunjyana