Ba bakobwa cumi biteguye Kujya gusanganira wa mukwe
Indirimbo ya 67 mu Gakiza
1. Ba bakobwa cumi biteguye Kujya gusanganira wa mukwe
Bari bajyany’ amatara yabo, Ngw abamurikire mu mwijima.
Abatanu bar’ abanyabwenge, Bujuj’ amavuta mu mperezo,
Nahw abandi batanu b’ abapfu mu mperezo zabo hari humye.
2. Hanyuma yah’ umukw’ aratinda Nuko bose barahunikira.
Bigeze mu gihe cy’ igicuku, Habah’ urusaku bat’ araje!
Bumv’ irindi jwi rivuga riti: Mwihute kumusanganira.
Ba bakobwa bose bitegura Gutunganya ya matara yabo.
3. Ba bapfu batangira kuvuga bati Kw amatara yac’ ataka!
Bati: Nyamuneka, nshuti zacu, Nimuduhe ku mavuta yanyu.
Na bo bati: Ntabwo yadukwira, Nimugende mujye kwigurira.
Bafat’ inzir’ ubwo baragenda Bajya gushak’ aho bagurira.
4. Uwo mwanya bamaze kuv’ aho, Umukw’ aherakw arasohora.
Ba bakobwa bar’ abanyabwenge Binjirana n’ umukwe mu bukwe.
Ba bapfu baza bavuga bati: Data-buja we, dukingurire.
Arabasubiz’ ati: Simbazi. aherakw arabakingirana.
5. Nta bwo tuz’ umunsi cyangw’ igihe, Tube maso n’ amatara yacu.
Yes' ashobora kutwuzuriza. Amavuta mu mitima yacu.
Mwene Data, wumv’ izi nyigisho Zituruka k’ Umukiza wacu.
Ukwiriye kwitegura kumusanganir’ ubw’ agaruka.