Mu gihe cyo gusenga, amasengesho yacu
Indirimbo ya 62 mu Gakiza
1. Mu gihe cyo gusenga, amasengesho yacu
Agera kure cyane, atambuka n’ inyenyeri.
Umutima w’ umuntu ujy’ imbere y’ Imana,
Ugakomang’ urugi, Ushaka kureb’ Imana.
2. Nta mahoro yuzuye twabona mur’ iyi si,
Kwa Data ni ho gusa hasenderey’ amahoro.
Umutim’ uzatuza, N’ umucy’ uzaba mwinshi,
Niba dukurikiye inzira y’ amasengesho.
3. Ndetse n’ umwana muto uzi guseng’ Imana,
Nta bw’ azagir’ ubwoba, azafashwa no gusenga.
Kandi ntitwibagirwe yukw' aho tujya hose,
Yuko gusenga kwacu kugera ku Mana Data!