Kubw’ urukundo rwinshi rwa tumy’ aza kunshaka
Indirimbo ya 61 mu Gakiza
1. Kubw’ urukundo rwinshi
Rwa tumy’ aza kunshaka,
Anshyira ku bitugu
Anjyana mu rugo rwe.
Haririmbw’ indirimbo nziza
Ziririmbwa na marayika.
Amasakramentu:
Yaj’ aje kunshaka kugira ngw ankize.
Yamvanye mu musayo w’ urupfu.
Yanshyize mu rugo rwe rw’ intama.
2. Yesu, Mwungeri mwiza,
Yanzuye mu mutima.
Aherakw ambwir’ ati,
Mwana Wanjye nakunze.
Uko ni kw iryo jwi rye ryiza
Ryahojej’ umutima wanjye.
3. Nta bwo nakwibagirwa
Ko yavuy’ amaraso.
Ubwo bamwambikaga
Na rya kamba ry’ amahwa.
Kandi ku musaraba ni ho
Nshimir’ Umwami Yesu Kristo.
4. Ubu nsigaye ngendera
Mu mucyo w’ ukuri.
Mfit’ amasezerano
Mur’ iyo nzira ncamo,
Nzahora nshim’ Umwami
Yesu iteka ryose nezerewe.
5. Ibihe birihuta
Ndindiriy’ igitondo,
Ubw’ uzampamagara
Unyinjiza mw ijuru
Nzahagarar’ imbere yawe
Nezerewe kandi ndirimba