Birakomeye gusobanukirwa
Indirimbo ya 60 mu Gakiza
1. Birakomeye gusobanukirwa
Ubuntu bw’ Iman’ Ihoraho.
Nari nuzuy’ ibyaha byinshi
Cyane ariko yarambabariye.
Amasakramentu:
None nsigaye nz’ Imana
Niy’ indindir’ umunani wanjye
Nzawubon’ umuns’ umwe,
Ubwo Yes’ azugaruka
2. Birakomeye gusobanukirwa
Ubwinshi bw’ urukund’ agira
Nizeye gus’ ijambo rye rizima
Kandi ryampay’ umunezero
3. Birakomeye gusobanukirwa
Iby’ imirimo y’ Umwuka we
Kukw ashobora kumenyesh’ umuntu
Kwizer’ Umwami Yesu Kristo
4. Ntabwo nz’ iminsi yanjye nsigaranye,
Yo kuba mur’ iyi si ndimo
Har’ ubwo nkigiriramw’ amakuba,
Ndetse n’ umubabaro mwinshi
5. Urupfu niba ruzansanga mw isi,
Cyangwa se Yes’ akagaruka,
Aje guhindur’ abamwiringiye
Azaba ahagaze mu bicu