Mu gihe cya Noheli, Turebye mu muvure
Indirimbo ya 6 mu Gakiza
1. Mu gihe cya Noheli,
Turebye mu muvure,
/: Dusanga Yes’ aryamye
Mu buryo bwa gikene. :/
2. Mukiza wanjye mwiza,
Wazanywe n’ urukundo.
/: Wambabariy’ ibyaha,
Wangize kub’ uwawe. :/
3. Yesu ni wowe nshaka,
Ur’ inshuti y’ abana.
/: Mukiza sinzongera
Gutegekwa n’ ibyaha. :/
4. Nzahora nshima Yesu
Mu bihe byanjye byose.
/: Yazanywe mur’ iyi si,
Kuducungura twese. :/