Dor’ urukundo rw’ Imana Rumurik’ iminsi yose
Indirimbo ya 59 mu Gakiza
1. Dor’ urukundo rw’ Imana Rumurik’ iminsi yose.
Icy’ ishaka nuko natwe Twab’ umucyo mur’ iyi si.
Amasakramentu:
Umucyo wac’ umurike, imbere ya bene wacu.
Kugira ng’ umunt’ umw’ umwe
Abon’ inzir’ itunganye.
2. Kandi harih’ umwijima Mw isi, wazanywe n’ ibyaha.
Hariho n’ abantu benshi bashaka kubon’ umucyo.
3. Ube maso mwene Data, Tungany’ Itabaza ryawe.
Kiza bamwe bazimiye, Bakirish’ umucyo wawe.