Turi mu gihe cyiza cy’ umunsi w’ agakiza
Indirimbo ya 58 mu Gakiza
1. Turi mu gihe cyiza cy’ umunsi w’ agakiza.
Yesu yarangirije byose ku musaraba,
Abantu benshi cyane basang’ uwo Mukiza.
Bahabw’ umunezero, bakizwa mu mutima.
Amasakramentu:
Yesu, Mwana w’ intama, twese turagushima
Wadutunganirij’ ubugingo buhoraho
Kandi
Waduhinduye kub’ intumwa z’ Imana
No mu mazina yose nta rihwanye n’ iryawe
2. Waducunguye twese, utuvir’ amaraso
Ubuntu bwawe butumurikira nk’ izuba
Tumaze kumeny’ urukundo rw’ Imana yacu
Amaraso ya tumenyeshej’ isezerano
3. Ngwino nawe mugenzi, naw’ ugishidikanya,
Iman’ irakuzuza ubuntu bwayo bwinshi
No mu mutima wawe harab’ umunezero
Ibyiringiro byinshi n’ urukundo rukwiye