Umukiza wac’ ashobora Kutunezeza mw isi
Indirimbo ya 57 mu Gakiza
1. Umukiza wac’ ashobora Kutunezeza mw isi.
Atuyobora kubw’ ubuntu, Ni w’ uduhaz’ ibyiza.
Twizey’ ubuntu bwe, kuko na we Yemeye kutuyobora twese
Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe
2. Ni byiza gukund’ iyo Mana, Kuko yaducunguye
Kandi ni byiza ko mb’ uwayo, Bindinda kuzimira
Tuzahoran’ umunezero no Mu bihe byose bizahinduka
Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe
3. Iyo tugeragejwe kenshi Mu mwijima w’ iyi si,
Tumenya kw ibyo byose mw isi Ar’ iby’ igihe gito
Mw ijuru nta mubabar’ uhari, Nta n’ amarira azahagera
Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe!
4. Tureke kwiganyira kenshi, Kubw’ inzu n’ ibyo kurya,
Kukw ibyo byose tubihabwa Kubw’ ubuntu bw’ Imana
Atuyobora mu nzira yose, Kand’ atwikorerer’ imitwaro
Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe
5. Ubw’ ari byiza mur’ iyi si Kwizer’ Umwami Yesu.
Bizamera bite mw ijuru Tubony’ uburanga bwe.
N’ ukuri tuzanezerwa cyane Tubony’ ubwiza bwe budashira.
Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe!