Harih’ umuns’ izuba rizarasa
Indirimbo ya 54 mu Gakiza
1. Harih’ umuns’ izuba rizarasa,
Wa munsi tuzageraho mw ijuru.
Ni ho tuzaba dutay’ umuruho.
Tuzaba dufit’ umunezer’ udashira.
Amasakramentu:
Tuzamusanganira Yesu Kristo.
Kukw ari we wadukirije mur’ iyi si.
Tuzamwitegerereza mw ijuru.
Tuzamushimir’ urukundo yadukunze.
2. Harih’ umunsi tuzabona byose
Iman’ ibihinduye kuba bishya.
Kur’ uwo munsi Umukiza wacu
Azatwugururir’ urugi rwo mw ijuru.
3. Tugeragezwa kenshi mu rugendo.
Tuzanezerwa tugeze mw ijuru.
Kand’ umwijima nta bw’ uzahagera.
Tuzarushaho guhimbaz’ Umucunguzi.