Umuns’ umwe tuzabona
Indirimbo ya 53 mu Gakiza
1. Umuns’ umwe tuzabona
Ubwiza bw’ Umwami Yesu.
Atab’ aje mu mucyo we
Umeze nk’ uw’ umurabyo.
Amasakramentu:
Vug’ ubutumwa bw’ Imana
Ubuvug’ ufit’ umwete
Igihe kiregereje,
Cyo kugaruka kwa Yesu
2. Uwo munsi umez’ utyo,
Twawutegereje kenshi
Ubw’ imbaraga z’ urupfu
Zizaba zirangiy’ ubwo
3. Uwo munsi w’ Abakristo
Wo gusanganira Yesu
Bazambikw’ imyenda yera
Mw ijuru ku Mucunguzi
4. Uvug’ iyo nkuru nziza,
Ndets’ ukize n’ abarwayi
Ugarur’ abazimiye
Gir’ umwet’ udakererwa
5. Mu bimenyetso tubona
Yuko Yesu ari hafi
Uwo Mwam’ azagaruka
Kutujyan’ iwe mw ijuru.