Mu bimenyetso byose tubona
Indirimbo ya 52 mu Gakiza
1. Mu bimenyetso byose tubona
Yuk’ Umukiza wac’ aza vuba
Nk’ uk’ umuraby’ uhita ningoga,
No kugaruka kwe ni ko kuri.
Tuzamusanganira mu bicu.
Hazabah’ umunezero mwinshi.
Azab’ ahamagay’ abe bose,
Abasohoze mw ijuru kwa se.
2. Kur’ uwo muns’ abantu babiri
Bazaba bari mu kiganiro.
Umwe muri bo azazamurwa,
Arik’ und’ asigare wenyine.
Hazabahw abagore babiri
Bazaba basya ku rusyo rumwe,
Umwe muri bo, azazamurwa,
Arik’ und’ asigare wenyine.
3. Mur’ iryo jor’ abantu babiri
Bazaba baryamye ku buriri.
Umwe muri bo azazamurwa,
Arik’ und’ asigare wenyine.
Iyo nyir’ inzu ameny’ umunsi
N’ igih’ umujur’ azaza kwiba,
Yabaye maso kurind’ inzu ye,
Uwo mujura nta cyo yatwara.
4. Na ba bakobwa ukw ar’ icumi,
Bagiye gusanganir’ umukwe.
Bari bafit’ amatara yabo,
Bategereje yuk’ umukw’ aza.
Abanyabwenge bari batanu,
Ni bo bajyany’ amavuta menshi.
Umukw’ asohoye barinjira,
Urugi ruherako rukingwa.
5. Abandi batanu bar’ abapfu,
Bo nta mavuta bari bafite.
Barakomanze barasubizwa
Yuko bat’ azwi habe na gato.
Inama Yes’ abagira n’ iyi:
Nimube maso kuko mutazi
Igih’ Umwam’ azagarukira.
Biradukwiye ko twitegura.