Tuzanezerwa cyane mw ijuru
Indirimbo ya 49 mu Gakiza
1. Tuzanezerwa cyane mw ijuru,
Har’ ibyicaro by’ abahiriwe.
Tuzasingiz’ Umukiza wacu.
Kandi tuzabana n’ Imana.
Amasakramentu:
Tuzanezerwa, Turamy’ Umukiza
Imbere y’ Imana mw ijuru.
Tuzanezerwa, turamy’ Umukiza
Mu gihe tuzagerayo.
2. Mur’ iyi s’ umunezero waho
Kensh’ uhinduka kub’ amaganya.
Ariko mw ijuru nta maganya,
Nta mubabar’ uzahagera.
3. Iyo gushidikanya n’ ibyago
Bigiye kudindiz’ urugendo.
Tuzuburir’ amaso mw ijuru.
Ni ho dufit’ umunezero.