Nahaw’ ubugingo buhoraho rwose
Indirimbo ya 48 mu Gakiza
1. Nahaw’ ubugingo buhoraho rwose.
Kand’ ubwo bugingo ni Yesu.
N’ ukuri yinjiye mu mutima wanjye.
Kandi yanshyizemw ubutwari.
Amasakramentu:
Nejejwe n’ Imana mu mutima wanjye
N’ umuriro w’ ijur’ urimo
Nsigaye ngendera mu mucyo w’ ukuri.
Yesu Mukiza ni we mucyo
2. Imigisha yo mu gakiza k’ Imana
Kubw’ ubuntu narayihawe
Nayihawe mu gihe nihanny’ ibyaha
Imbere y’ Umukiza Yesu
3. Umukiza ni we wankuye mu ishyamba
Nsigaye mba mu murima we.
No kubw’ imvura n’ izuba byo mw ijuru
Nshobora kwer’ imbut’ ashaka.
4. Ubugingo bwiza nahisemo n’ ubu:
Gukorer’ Umukiza Yesu.
Kubaho ni Kristo no gupfa n’ inyungu
Ku Mukristo wese w’ ukuri.