Iby’ Iman’ ikora biradutangaza
Indirimbo ya 45 mu Gakiza
1. Iby’ Iman’ ikora biradutangaza,
Nta n’ uwabimeny’ uko biri.
Arikw icyo nzi nukw iby’ Iman’ ishaka,
Ari byo nkwiriye gukora.
2. Mu rugendo nta bwo nabimenya byose,
Ariko nzi ko nzabimenya.
Ni kuki turizwa n’ ibyago biriho,
Kand’ ari byo mu gihe gito.
3. Yesu nzi k’ ufit’ amagar’ ibihumbi,
Harimo n’ iryo wangeneye.
Icyo wampitiyemo n’ ukugira ngo
Nzagere mw ijur’ amahoro.
4. Kandi nk’ ukw Eliya yajyanywe ningoga,
Nanjy’ uko ni ko nzava mw isi.
Ubw’ ibyago byose bizaba bishize,
Hariho guhimbaz’ Imana.
5. Tuzab’ ibihumbi turamy’ Umukiza.
Tuzamuririmbira twese:
Ur’ Iman’ ikiranuka muri byose
Ku buntu n’ inam’ utugira.
6. Ubu ntegereje kandi nihanganye
Kuzasobanukirwa byose.
Mfit’ ibyiringiro bifit’ ubugingo,
Mfit’ umugabane mw ijuru.