Izina rya Yesu Kristo, Rihorahw iminsi yose
Indirimbo ya 44 mu Gakiza
1. Izina rya Yesu Kristo, Rihorahw iminsi yose.
Iryo zina n’ iry’ iteka, Kandi nta bwo rihinduka.
Rikwiriy’ abantu bose, Abasaza n’ abasore.
Rishobora kuyobor’ umuntu wes’ ushak’ Imana.
Amasakramentu:
Iryo zina ndarikunda.
Rinezeza mu mutima.
No kubw’ iryo zina ryiza,
Nanjye nahawe agakiza.
2. Iryo zina ryamamaye mu mpande zose z’ iyi si.
Rizanir’ abantu bose Ibyiringiro bizima.
Iryo zina rishobora Kudukurah’ ubugome.
Rigatuma, mu mutima Hategekwa n’ Umukiza.
3. Iryo zina rishobora Kumurika mu mwijima.
Rishobora kuyobora Inzira nshya y’ ubugingo.
Nahw izuba ryakwijima, Iryo zina, ryo riraka.
Rihimbazw’ iteka ryose Mw isi ndetse no mw ijuru.