Ngwin’ unyigishe ya nkuru nziza
Indirimbo ya 43 mu Gakiza
1. Ngwin’ unyigishe ya nkuru nziza,
Ya nkuru y’ agakiza,
Nubwo ntabasha kumenya neza
Ubuntu bwe bwinshi.
Nzi yuk’ ubwo nari mu mwijima,
Yesu Mukiza yarahansanze.
Aherakw amp’ agakiza,
Ampa n’ ibyiringiro.
Amasakramentu:
Nar’ impumyi, non’ ubu ndabona.
Kuko yumvise gusenga kwanjye.
Kandi ntazanyibagirwa,
Kuko nzi yukw ankunda.
2. Kand’ iy’ abumbuy’ ibiganza bye,
Tubonamw agakiza.
Nib’ unaniriwe mu mutima,
Ngwin’ usange Yesu.
Waruhijwe n’ ibyo byaha byawe,
Tumbir’ Umukiza wawe Yesu.
Kand’ araguhe agakiza,
Ngwino kukw agukunda.